Sobanukirwa -- Ubuzima bw' imyororokere
Bona serivise zose wivuza
Sobanuza byose wifuza ku buzima bw'imyororokere
Ufite ibibazo? Wibyihererana!
Saba ibisobanuro byose ukeneye
— mu ibanga, mu bwisanzure, aho waba uri hose.
Urahabwa amakuru yizewe, uhawe n' inzobere
Tumiza ibikoresho byo kwifashisha online
Ntibikiri ngomba gutonda umurongo! Turagusangisha ibikoresho ukeneye ngo urusheho kwita ku buzima bwawe bw' imyororokere, aho waba uri hose mu gihugu. Gura udukingirizo, Kotegisi, Imiti n' ibindi byinshi
Hahira kuri Vending machine
Ubu ufite amahirwe yo kugura Kotegisi, Udukingirizo, Imiti ku machini, mu ibanga, mu bwisanzure. Kandi ugahambwa igabanyirizwa, igihe uhashye unyuze aha!
Saba ubufasha niba wahuye n' ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Waba wahuye n' ihohoterwa rishingiye ku gitsina, wibyihererana. tumenyeshe, tugufashe, Ubone ubufasha mu mategeko, witabweho uko ubikwiye!
Ukwezi kwawe
Sezerera inzira za gakondo!
Ntukwiye kujya utungurwa n’ ukwezi kwawe.
System yacu ikwibutsa ko igihe cy’ ukwezi cyegereje, ikakugira inama z’ uko ukwiye kwitwara, ibyo ukwiye kurya n’ izindi nama nyinshi ukeneye ngo ugire ubuzima bwiza
Ibibazo urubyiruko rukunda kwibaza
Dore ibisubizo by’ ibibazo by’amatsiko urubyiruko rukunda kwibaza
Nabuze Imihango
Dore impamvu zisanzwe:
1. Gutwita
Niba warakoze imibonano mpuzabitsina udakoresheje ubwirinzi, birashoboka ko waba utwite. Wakora test yo mu nkari (pregnancy test) kugira ngo ubyemeze.
2. Stress (guhangayika cyane)
Guhangayika bishobora guhindura imikorere y’imisemburo (hormones) bikadindiza cyangwa bigahagarika imihango.
3. Impinduka mu mubiri
Kugabanya cyangwa kongera ibiro cyane, gukora siporo nyinshi cyane, cyangwa kurya nabi bishobora gutuma imihango itaza neza.
4. Imisemburo idahagaze neza
Ibibazo bya hormones (nka PCOS) bishobora gutera kubura imihango.
5. Imiti cyangwa uburyo bwo kwirinda gutwita
Hari imiti cyangwa uburyo bwo kuboneza urubyaro bushobora gutuma imihango ihinduka cyangwa ikabura.
Nakwitwara gute igihe nananiwe kwifata
Iki ni ikibazo gisanzwe cyane, kandi abantu benshi bagihura na cyo. Iyo wumva kwifata bikunaniye kandi wifuza gukora imibonano mpuzabitsina, ushobora kugerageza ibi bikurikira:
1. Iyibande ku bindi bikorwa
Gerageza gukora ikindi kintu kiguhugura: siporo, gusoma, kureba filime, cyangwa kuganira n’inshuti. Ibi bifasha kugabanya ibitekerezo bikujyana kuri sex.
2. Irinde ibigutera ibyifuzo byinshi
Niba hari ibintu bikangura cyane (nk’amafoto, videwo, cyangwa ibiganiro), gerageza kubyirinda mu gihe wumva utari wifashe neza.
3. Tekereza ku ngaruka
Banza wibaze niba uri mu gihe gikwiye, niba witeguye, n’ingaruka zishoboka (nko gutwara inda itateganyijwe cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina).
4. Iyubahe kandi ufate ibyemezo byiza
Niba uhisemo gukora sex, jya ubikora mu buryo bwizewe (nko gukoresha agakingirizo) kandi wubahe uwo mubikorana.
5. Vugana n’umuntu wizeye
Niba bikomeje kukunanira, kuganira n’inshuti, umujyanama, cyangwa umuntu mukuru wizeye bishobora kugufasha.
Iyandikishe kwakira amakuru agezweho
Shyiramo imeli yawe, ujye ubona amakuru y’ akazi, ibicuruzwa bishya, na filme nshya zasohotse.
